OPJDR IS A NON-PROFIT AND APOLITICAL ORGANIZATION. ITS MISSION IS TO PROMOTE THE RESPECT OF HUMAN RIGHTS, CULTURAL, EDUCATIONAL, AND ECONOMIC DEVELOPMENT IN RWANDA AND IN THE GREAT LAKES REGION OF AFRICA

 

 

 

Umunsi w’ibiribwa wijihijwe havugwa inzara

Rurangwa Théoneste

 
Prefet wa Ruhengeri Rucagu na Minisitiri w'Intebe kumunsi w'i Biribwa

Umunsi w’ibiribwa ku isi wijihijwe mu Rwanda ku ya 14/10/2005, wizihijwe inzara ivugwa bitewe n’umusaruro ugenda ugabanuka kandi abaturage bo badasiba kwiyongera. Aho wijihirijwe muri Butaro uretse n’ibigori bizwi mu busabane nta n’akagage kasangiwe byerekana uburyo inzara inuma. Ibirori byarangiye abaturage bifurizwa guhorana amata ku ruhimbi maze buri wese ataha iwe kureba icyo yizimanira ku buryo hari abavuze ko umunsi w’ibiribwa utarimo ubusabane nta kigenda.

 

Umukuru w’Intara ya Ruhengeri, Boniface Rucagu nawe mu ijambo rye yashimangiye ko n’ubwo ari ukwizihiza umunsi w’ibiribwa hari ibibazo by’inzara. Yagiraga ati : « Umunsi w’ibiribwa wizihirijwe i Butaro, ubaye ubutaka bwaragundutse, ubaye ubutaka bwarabaye buto. Ubaye abaturage bakennye. Umunsi w’ibiribwa ubaye bamwe bashonje hari n’abakubitira abana kuryama. Ubaye urugezi ruri hafi kuducika, ubaye kandi ibiyaga bikama”.


Minisitiri w'intebe atera ibiti birwanya isuri.

Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza nawe mu ijambo rye yagarutse ku nzara avuga ko kuba FAO (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa) yarashyizeho umunsi w’ibiribwa ari uko yabonaga ko hari abazahazwa n’inzara cyangwa imirire mibi. Yagarutse ku ijambo ry’uhagarariye FAO mu Rwanda, Bwana Panos wavuze ko ku isi habarurwa abugarijwe n’inzara miliyoni 800 zose kandi abenshi bari muri Asiya n’Afurika. Ngo mu Rwanda rero naho inzara yakunze kuhavugwa n’amateka yerekana ko inzara zikaze zabayeho arizo : Ruzagayura, Rumanura (imbaba : ni agafuni kabaga karangiye nyirako akakagurisha agashakamo ibiribwa), Gwakwege…

 

Minisitiri Makuza yavuze ko unaretse amateka n’ubu hari abatari bake batabona ibiribwa bihagije. Yasobanuye impamvu ebyiri zitera kubura ibitunga abantu mu Rwanda bihagije. Icya mbere ngo ni umusaruro udahagije abaturage, ikindi kikaba ubushobozi buke bw’abaturage bwo kutabasha guhaha. Icyakora yahumurije abari aho ko Leta ifite ingamba zo kwiyemeza ko mu 2020 nta Munyarwanda uzaba akicwa n’inzara, gusa ariko ko ibyo bitazikora, maze asaba ko buri wese yashyiraho ake ahagurukira gufata neza ubutaka no kurengera ibidukikije cyane harwanywa isuri. Ikindi ni uko buri wese yamenya ko hari ibihingwa by’ibanze bitanga umusaruro nk’ibigori, amasaka n’umuceri hamwe n’ingengabukungu nk’icyayi, ikawa n’indabo byatezwa imbere. Ibyo ngo bizajyana no kugira ubuhinzi n’ubworozi umwuga, umwuga utunze ba nyirawo bakava mu buryo bwa gakondo.